Yezu ugira ubupfura n'imico myiza

Dore mpfukamye imbere yawe, ndagusaba nkomeje cyane, mpera umutima kukwemera, kugukunda no kukwizera, umpe no kuzirana n’ibyaha nakugiriye, no gukomeza inama yo kutazabisubira. Iyo ntekereje ibikomere byawe uko ari bitanu, bintera agahinda nkumva ngukunze cyane, nkibuka n’ibyavuzwe na Dawudi umuhanuzi ati "Barebye ibiganza n’ibirenge byanjye baratobora, amagufwa yanjye yose barabara."

Mariya utasamanywe icyaha, urajye udusabira twe abaguhungiyeho.

➕ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.