Mu gihe cya Pasika (Regina Caeli)
V. Mwamikazi wo mu ijuru wishime, Alleluya.
R. Kuko uwo wari ukwiye kubyara, Alleluya.
V. Yazutse uko yari yarabivuze, Alleluya.
R. Urajye udusabira ku Mana, Alleluya.
V. Ishime unezerwe Bikira Mariya, Alleluya.
R. Kuko Umwami Yezu yazutse koko, Alleluya.
Dusabe: Mana washatse ko izuka ry’Umwana wawe rishimisha abantu bose, turagusaba ugirire Umubyeyi Bikira Mariya, uduhe kunezerwa iteka mu ijuru. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.
